Mu ijoro ryacyeye umuntu witwaje intwaro wari uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu karere ka Rubavu aje kwiba inka y’umuturage, gusa birangira ayiteshejwe.
Uyu bikekwa ko ari umurwanyi w’imitwe ya Wazalendo Leta ya RDC yifashisha mu rugamba ingabo zayo zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, mu ma saa saba z’ijoro ni bwo yinjiye mu Isibo y’Icyerekezo, umudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri aka gace avuga ko muri kariya gace “umuntu witwaje intwaro yavuye mu kibaya cya RDC aje kwiba inka y’Umuturage witwa Mfitumukiza Janvier”.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mujura yari afite imbunda, gusa umuturage yari aje kwiba atabaza irondo byabaye ngombwa ko rimutesha inka yari aje kwiba.
Uwari uje kwiba kandi ngo yarashe amasasu abiri mu kirere ariko “ku bw’amahirwe ntawe yakorerekeje ndetse yahataye n’icyuma yiruka agana mu kibaya asubira muri RDC”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yirinze kugira byinshi abitangazaho kuko avuaga ko akiri muri konji nk’uko BWIZA ibitangaza
Icyakora yunzemo ati: “Turi kubikurikirana”.