Ku wa gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024, Perezida Kagame, mu ruzinduko rwe mu Bushinwa, yahuye anagirana ibiganiro na bagenzi be barimo perezida William Ruto wa Kenya na Wavel Ramkalawan wa Seychelles.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na bagenzi be byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Byagize biti: “Uyu munsi, mu nama y’i Beijing y’ihuriro ry’ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika (FOCAC), Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles na Perezida William Ruto wa Kenya. Ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.
U Rwanda na Kenya, ni abanyamuryango b’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC),bakaba bishimira umubano wa hafi bafitanye mu nzego zitandukanye.
Ubu bufatanye bwashimangiwe n’amasezerano menshi y’ibihugu byombi, harimo icumi yashyizweho umukono muri Mata 2023, akubiyemo ingingo zirimo nk’ubuhinzi, uburezi, ivugurura rya gereza, dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko n’iterambere ry’amakoperative.
Perezida Ramkalawan na Perezida Ruto bari mu bakuru b’ibihugu birenga 20 baheruka mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa perezida Kagame, wabaye ku ya 11 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Seychelles zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zirimo umutekano, ubuhinzi n’ubukerarugendo.
Umubano mu bya diplomasi hagati y’u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010.
Mu myaka yashize ibihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro binyuze mu miryango bihuriramo nk’Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe, COMESA, Commonwealth na La Francophonie.
Mu 2013,u Rwanda na Seychelles byasinyanye amasezerano y’ubutwererane hanashyirwaho komisiyo ihuriweho.
Yahise ihabwa inshingano zo kugenzura aho ibihugu byombi byafatanya mu nzego zirimo ubuzima, ubukerarugendo, umuco, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ibijyanye n’ikirere [Air Services] itumanaho n’ikoranabuhanga.