Umunyamuziki akaba n’umunyapolitike Bobi Wine wanashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yarasiwe ahitwa Bulindo mu karere kwa Wakiso, akomereka ku kaguru.
Ishyaka rye NUP ryatangaje ko yarashwe na polisi ya Uganda akomereka bikomeye ku kaguru.
Abarwanashyaka ba National Unity Platform (UNP) bavuga ko polisi yagerageje kwambura ubuzima umuyobozi wabo.
Mu butumwa banyujije kuri X bagize bati: “Abashinzwe umutekano bagerageje kwambura ubuzima Perezida wacu Bobi Wine. yarashwe mu kaguru, ndetse arakomereka mu buryo bukomeye mu gace ka Bulindo mu karere ka Wakiso.”
Si ubwa mbere ubushyamirane bwa Bobi Wine n’inzego z’umutekano busoje nabi, ariko ni ubwa mbere yakomerekejwe muri ubwo buryo.
Polisi ya Uganda yasobanuye ko bobi Wine atarashwe ahubwo yatsikiye akomereka nyuma yo gusoza ibirori byo gushima Imana yari yatumiwemo n’Umunyamategeko George Musisi i Bulindo.
Polisi yashimangiye ko ibyo birori byagenze neza ariko bisoje asohokana n’itsinda ry’abamuherekeje berekeza mu mujyi wa Bulindo ariko Polisi ibagira inama yo kubireka we aratsimbarara.
Polisi yagize iti: “Nubwo bamugiriye inama, yatsimbaraye ku gukomeza ndetse afunga umuhanda, bituma Polisi ihagoboka kugira ngo imigambi ye itazwi iburizwemo.”
Mu guhangana we ngo ni ho havuye gukomeretwa, abapolisi bari bahari bakaba bavuga ko atarashwe ahubwo yatsikiye ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye bigatuma akomereka.
Mu gihe Polisi ikomeje iperereza, Bobi Wine yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Najaeem kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.
Bobi Wine yiyamamarije kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021 ariko aza gutsindwa amatora yari ahanganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Icyo gihe Bobi Wine yavuze ko yibwe amajwi ariko abasesenguzi mu bya Politiki bakavuga ko adakunzwe nk’uko citekereza ahubwo akoreshwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Bobi Wine uinjiye mu ruhando rwa Politiki guhera mu mwaka wa 2017, ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko avuye mu buhanzi.
Ni mu gihe Bobi Wine yahise ajyanwa mu bitaro bya Nsambya igitaraganya .