Kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, U Rwanda n’Ubushinwa byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa n’umuyobozi wungirije w’ikigo mpuzamahanga cy’abashinwa gishinzwe Iterambere (CIDCA), Liu Junfeng.
Aya masezerano yasinywe mu gihe i Beijing hari kubera inama y’ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’Ubushinwa.
Iyi nama iteranye ku nshuro ya gatatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Icyerekezo cy’umuryango w’Ubushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza”.
Ni inama yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nyuma y’uko Perezida asoje uruzinduko yagiriye muri Indonesia aho yitabiriye inama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika.
U Bushinwa bufite imishinga itandukanye y’ishoramari mu Rwanda kandi uko umwaka ushira igenda yiyongera.
Iki gihugu cyagize uruhare mu iyubakwa ry’imihanda itandukanye mu Rwanda, nk’ugana ku kibuga cy’indege cya Bugesera, ibitaro bya Masaka, IPRC Musanze n’ibindi.
Ubushinwa kandi bukomeje kuba mu baterankunga ba mbere mu ishoramari mu Rwanda kuva muri 2019, aho RDB yanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro ka miliyari 1.1 y’amadolari y’Amerika.
Ni mu gihe kandi u Bushinwa bukomeje gutera inkunga yo kwagura ibitaro bya Masaka aho bizongererwa ubushobozi bityo bikakira abarwayi 837 mu bitaro ndetse n’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali nabyo bizongererwa ubushobozi.