U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 41 ku isi, mu kuba igihugu kigendera ku mategeko, icyakora ngo urugendo ruracyari rurerure.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2024/2025.
Ni igikorwa ngarukamwaka kimurikirwamo ibyagezweho mu mwaka w’ubucamanza urangiye ndetse no kurebera hamwe ibyitezwe mu myaka iri imbere.
Cyitabiriwe n’abacamanza, abavoka, abakozi b’inkiko ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.
Mu 2023 ikigo cya World Justice Project cyakoze ubushakashatsi mu bihugu 142 ku isi, ubu bushakashatsi bushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 41 ku isi yose.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja avuga ko iki ari igipimo cyiza, icyakora ko kidaha abari muri uru rwego umwanya wo kwirara.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo watangije uyu mwaka w’ubucamanza avuga ko ushize hakozwe byinshi ndetse byatumye abanyarwanda babona ubutabera bakwiye.
Ku bijyanye n’ingamba z’ibizakorwa muri uyu mwaka w’ubucamanza watangijwe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo avuga ko hari ibyibanze bazashyiramo imbaraga bizafasha umunyarwanda kubona ubutabera bukwiye.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda bafite hagati y’imyaka 18 na 30, busaba ko hagira igikorwa ngo iyi mibare igabanuke.
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga ko icyaha cy’ubujura ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake aribyo biza ku isonga mu nkiko z’u Rwanda.
Mu mwaka ushize w’ubucamanza, inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 21.326 z’ibyaha by’ubujura.
Ni mu gihe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake muri 2023/2024, Inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 11.571.
Ku bijyanye n’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, umushinjacyaha mukuru, Angelique Habyarimana avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga bugenda butanga umusaruro mu kugeza imbere y’ubutabera abakomeje kubuhunga.