Imodoka ya Bus Jaguar yari iturutse i Kampala yerekeje i Kigali, yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda igeze mu Burengerazuba bwa Uganda mu Karere ka Kalungu ahitwa Kabaale igongana na Fuso nayo ifite ibirango bya Uganda.
Mu baguye muri iyi mpanuka bagera ku 8 mu myirondoro yamenyekanye harimo uw’ Umunyarwandakazi .
Amakuru avuga ko umunyarwandakazi witwa Akaliza Aline uri mu kigero cy’imyaka 28 yakomokaga mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana .
Bivugwa ko iyi modoka umubare munini w’abantu bari bayirimo ari abanyarwanda.
Polisi ya Uganda ivuga ko abandi bamenyekanye umwirondoro baguye muri iyi mpanuka , ari uwitwaMoses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda na Acham.
Umuvugizi wa Polisi mu gace byabereyemo witwa Twaha Kasirye yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije no kuba abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu byinshi.
Polisi kandi itangaza ko abandi bagenzi 40 bari muri iyi Bus bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Masaka.