Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryongereye umubare w’abanyamahanga bakina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Ruhago.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, kigena ko abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga ari 6 mu gihe abajya ku rupapuro rw’umukino ari 10.
Ni ukuvuga ko ikipe ishobora gushyira mu kibuga abakinnyi 6 b’abanyamahanga ariko abandi 4 basigaye bakaza kujya basimbura, aho ishobora gukuramo umunyamahanga, igashyiramo undi.
Mu Itangazo ryo kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, rivuga ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino, abakinnyi b’abanyamahanga batarenze 10.
Ku rundi ruhande ariko n’ubwo bimeze gutyo, abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kujya mu kibuga bo ntabwo bagomba kurenga 6 nk’uko FERWAFA yabitangaje.
Iki cyemezo ntabwo cyakunze kuvugwaho rumwe ndetse Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Torsten Frank Spittler, aherutse kuvuga ko kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona byadindiza umupira w’amaguru n’iterambere ryawo.
Kuri we ngo bishobora gutuma Ikipe y’Igihugu itazongera kubona abakinnyi beza ikinisha mu gihe igiye mu marushanwa.