Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat mu muziki Nyarwanda yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yimukiye muri Uganda.
Uyu muhanzi mu magambo yanditse ku rubuga rwe rwa X , avuga ko “ Aho kuva mu buzima wava mu barozi ‘ .
Uyu muhanzi avuga ko yahungiye muri Uganda bidatewe nuko yanga Igihugu ahubwo kubera bamwe mu bakomeje kumurwanya mu rugendo rwe rwa muzika.
Yanditse agira ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Yongeyeho ati “Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”
Uyu musore watangiye kumenyekana ari umunyamakuru wa Radio TV10, mu minsi ishize yatangaje ko kuva yajya mu muziki mu mpera ya 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.
Nubwo avuga ko agiye kuba muri Uganda, hari amakuru avuga ko iyi yaba ari inzira yatangiye imugeza mu bihugu birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yagiye abikomozaho mu biganiro yagiye akora yaba kuri Youtube na Instagram.