Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru barimo Maj. Gen Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19, naho abandi bagera mu 195 amasezerano yabo araseswa.
Ni mu itangazo ryashyizwe agaragara na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 29 Kanama 2024 rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yatanze kandi uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.
Maj. Gen Martin Nzaramba ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu . Yanigeze kuba umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya Gisikare cya Nasho.
Maj. Gen Martin Nzaramba yavutse mu 1967 mu gace ka Mpigi muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye.
Col Dr Etienne Uwimana we yari asanzwe ari umuganga ndetse yamaze igihe kinini avura mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Muri 2020 yari yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.