Indirimbo SIKOSA y’umuhanzi Kevin Kade ahuriyemo na The Ben hamwe na Element ntikiri kugaragara ku rubuga rwa Youtube.
Bigaragarako yahawe igihano cyitwa copyright, ni nyuma y’aho benshi bayikomojeho, bagaragazako hari indi bisa yitwa ‘Ikore’ y’umuhanzi Oliver N’Goma.
Iyi ndirimbo yari yarasohotse nyuma y’induru n’intugunda z’umwuka mubi wavutse hagati ya The Ben na 1: 55AM ya Coach Gael.
Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo Umunyamideli wo muri Tanzania ufite n’inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad na Joma.
Yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na Titi Brown.