Mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa kane tariki 29 Kanama 2024, umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC ubwo yari mu butaka bugize urubibi bwa Congo n’u Rwanda yarashe amasasu menshi ayerekeza mu Rwanda.
Aya masasu yarashwe agana ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu yishe cyangwa ngo amukomeretse, ndetse nta n’icyo yangije gusa bagenzi b’uriya musirikare bahise bamusubiza inyuma.
Nubwo aya masasu ntamuntu yishe cyangwa ngo agire uwo akomeretse umwe mu bari bahari biba yavuze ko amasasu yamennye ibirahure by’inzu gusa .
Yagize ati: “Yaje arasa amasasu menshi, yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse, ubu ku mupaka abaturage bo mu Rwanda batangiye gutinya kujya i Goma, ndabona n’Abanyecongo barimo gutaha.”
Ibikorwa by’ubushotoranyi nk’ibi si ubwambere bibaye kuko Kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023 ahagana saa 17h35 nibwo umusirikare w’ingabo za RD Congo ( FARDC) yambutse umupaka ava mu gihugu cye arasa ku basirikare b’u Rwanda barinze umupaka.
Ndetse kandi ku wa 7 Ugushyingo mu 2022, ubwo indege y’igisirikare ya RDC yinjiraga mu Rwanda ndetse igahagarara gato ku kibuga cy’i Rubavu mbere yo gusubira muri RDC.
Ibintu u Rwanda rwakomeje kwamagana ruvuga ko rwiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu ndetse n’imbibi zacyo zikaba zifite umutekano .
Kugeza ubu nta rwego ruragira icyo rubivugaho gusa Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zatangiye gukurikirana uko byifashe.