Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga hafi ya sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ya Oryx, imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Hiace yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi modoka yari iparitse hafi ya sitasiyo ya Oryx, yadutse mu masaha akuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, ryageze ahabereye iyi nkongi, ariko risanga iyi modoka yahiye yakongotse, rizimya umuriro wari mwinshi.
Ntacyo inzego ziratangaza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro, yasize imodoma yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ihiye igakongoka.
Impanduka nk’izi z’imodoka zishya zigakongoka, zikunze kuba, ndetse no muri Nzeri umwaka ushize muri aka Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, naho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Altis yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ubwo yari iri kugenda.