Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’ikamyo yabereye mu muhanda Kigali-Musanze, habaye hafunzwe umuhanda wa Kigali-Rulindo mu gihe iki kinyabiziga kikiri gukurwa mu muhanda.
Ni nyuma y’uko Imodoka y’ikamyo ikoreye impanuka mu muhanda rwagati mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ubwo yacikaga feri, ikibarangura mu muhanda ariko ntiyagira uwo ihitana, ndetse n’umushoferi wari uyitwaye avamo akiri muzima.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yakoze impanuka, yatangaje ko yatewe no kuba yari yacitse feri, agakora ibishoboka byose kugira ngo itaza kugira abandi bantu ihitana.
Uyu wari utwaye iyi kamyo, yatangaje ko yagerageje kurwana na yo ayigarura mu muhanda ngo itawurenga ku buryo yagira abo igonga, muri uko kurwana na yo yahise igwa mu muhanda rwagati,
Ndayambaje Kalima Augustin uyobora Umurenge wa Busogo, yavuze ko iyi mpanuka ikiba, ubuyobozi bwihutiye kuhagera, bukavugisha umushoferi wari utwaye iyi modoka, akababwira uko byamugendekeye.
Ati “Yatubwiye ko yabuze feri, aho zari zacitse mu gihe akirwana na yo ihirima mu muhanda, umushoferi ni muzima ntakibazo na kimwe yagize.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko hahise hakorwa ibikorwa byo gukura mu muhanda iyi kamyo kuko yari yawufunze bitewe n’uburyo yaguye ndetse n’uburyo ingana.
Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko uyu muhanda ufunzwe by’agateganyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2024 ibinyujije kuri X.
Yagize iti “Turamenyesha abantu ko kubera impanuka yabereye i Shyorongi, umuhanda Kigali- Musanze wabaye ufunzwe by’agateganyo.”
RNP yasabye abakoreshaga uwo muhanda kuba bihanganye mu gihe iri gukora uko ishoboye ngo icyo kibazo gikemurwe, umuhanda wongere gukoreshwa.
Yakomeje iti “Mu gihe ikibazo kitarakemuka abatwara ibinyabiziga barasabwa kuba bakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base. Turaza kubamenyesha mu gihe umuhanda wabaye nyabagendwa.”
Kuri ubu mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw’abantu benshi, aho mu mwaka ushize wa 2023, izigera kuri 700 zatwaye ubuzima bw’abantu.
Minisiteri y’Umutekano yagaragaje ko ibinyabiziga biza ku isonga mu guteza impanuka, biyobowe na moto zihariye 25% by’impanuka zose ziba, amagare 15%, amakamyo manini 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by’impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.
Iyi minisiteri kandi yagaragaje ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%.
Gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.
Kunyuranaho mu buryo butari bwo byihariye 8%, mu gihe kudahana intera ihagije byihariye 6% naho ubusinzi bukaba bufite 3%.