Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazasubira ku ishuri mu gihembwe cya mbere cy’amashuri, umwaka wa 2024/2025.
NESA yatangaje ko kwikubitiro , tariki ya 6 Nzeri 2024, hazagenda abanyeshuri biga mu mashuri yo mu ntara y’amajyepfo, mu turere twa Nyanza na Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba.
Ku wa 7 Nzeri 2024, hazagenda abanyeshuri bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, Burera mu ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba, Gatsibo na Nyagatare mu ntara y’Uburasirazuba.
Ku cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2024, hazagenda abanyeshuri bo mu turere twa Ruhango na Huye mu ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba, ndetse n’abo mu turere twa Ngoma na Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba.
Ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, abanyeshuri bo mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Muhanga na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba ndetse na Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba.
NESA yasabye inzego z’ibanze gukurikirana iki gikorwa cyo gusubiza abana ku ishuri, isaba ababyeyi kubohereza hagendewe ku matariki yatangajwe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo, zibajyana ku mashuri yabo.
Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza ku munsi itari uwo ikigo yigaho kizagendera kandi nta kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe.