Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere 43 mu Gihugu hose kubera kutagira ubuzima gatozi buyemerera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu ibarurwa y’iyi Minisiteri yo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, ivuga ko yafashe iki cyemezo ishingiye kandi ku ibaruwa y’Urwego rw’Imiyoborere yo ku wa 22 Kanama 2024 ndetse no ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu gihugu hose.
Iyi baruwa yasabaga ko iriya miryango 43 ishingiye ku myemerere igomba guhagarikwa.
Ibaruwa Kandi ivuga ko kuva muri Nyakanga 2024 mu gihugu hose hari gukorwa igenzura ku madini n’amatorero, bityo ko “abadafite ubuzima gatozi n’abandi bakora mu buryo butemewe n’amategeko bagomba guhagarikwa n’ibikorwa byabo bigahagarara”.