Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya moteri icana amatara muri Kigali Pelé Stadium idatanga urumuri ruhagije bikaba byaratumye umujyi wa Kigali usaba ko nta mikino ya Shampiyona yazongera kuhabera nijoro mu gihe icyo kibazo kitarakemuka.
Abinyujije ku rubuga rwa X, yasubije Umujyi wa Kigali wari wavuze ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, harimo no kuba haratumijwe moteri shya, avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.
Yagize ati: “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.
Abivuzeho nyuma y’uko umujyi wa Kigali wandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) urimenyesha ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri Kigali Pele Stadium, kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.
Ni ibibazo bigaragaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w’Umunsi wa kabiri wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 saa 18:00 z’umugoroba.
Uyu mukino n’undi wagombaga guhuza Gasogi United na Marines FC byabaye ngombwa ko ihindurirwa amasaha yari kuberaho, yigizwa imbere.
Uyujyi wa Kigaki wakomeje kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa X , basaba ko ikibazo cy’urumuri ruke muri iyi stade cyakemuka.
Umujyi wa Kigali nawo usubiza ko kirimo gushakirwa umuti urambye.
Mu utumwa wanditse ku rubuga rwawo rwa X, bwagiraga buti: “kirimo gushakirwa umuti urambye”.
Wakomeje ugira uti: “Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone uko bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina nijoro.”
Moteri yo kuri Kigali Pele Stadium usibye kudatanga urumuri ruhagije, hari n’ubwo yajyaga yizimya bikaba ngombwa ko imikino yo ku matara ihagarara.