Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ICCN, cyatangaje ko cyafatiye ku kibuga cy’indege cya Goma inkende 15 zari zivanywe mu ntara ya Sankuru.
Ni mu butumwa ICCN , yanyjije ku rubuga rwa X , ku wa 21 Kanama 2024 , ivuga ko hari imizigo irimo inkende zashimuswe yafashe .
Yagize iti “ICCN yafashe imizigo yarimo inkende 15 ku kibuga cy’indege cya Goma zivuye muri Sankuru.”
Iki kigo cyasobanuye igikorwa cyo gukura inyamaswa muri Pariki muri ubu buryo ari icyaha gihanwa n’amategeko, giteganywa n’itegeko No 14/003 ryo ku wa 11 Gashyantare 2024 ryerekeye ku kurengera ibidukikije.
Ntabwo ICCN yasobanuye niba hari uwafatanwe izi nyamaswa, ndetse n’aho zari zijyanywe. Bivugwa ko iyi dosiye yatangiye gukorwaho iperereza