Umuhanzi ufite izina rikomeye mu gihugu cya Uganda, Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yahawe inshingano muri guverinoma y’iki gihugu.
Perezida Museveni yagize Eddy Kenzo umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Aya makuru kandi yanemejwe n’umukunzi we Phiona Nyamutoro, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Phiona mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yashimye intambwe umukunzi we agezeho.
yagize ati “Ndagushimiye, inshingano wahawe urazikwiye, nterwa ishema nawe igihe cyose.”
Eddy Kenzo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki n’ubuhanzi muri Uganda. .
Yari asazwe kandi afite inshingano mu ishyirahamwe ry’abahanzi ba muzika muri iki gihugu, aho yazigiyemo muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023,