Ibyamamare muri Cinema no mu muziki Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck ku wa 20 Kanama 2024 bashyikirije rukiko rukuru rw’i Los Angeles impapuro zisaba gutandukana nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranywe.
Ikirego cya gatanya cyashyikirijwe urukiko kivuga ko Lopez cyangwa umwunganizi we bagomba guha Affleck kopi y’inyandiko isesa ugushyingirwa kwabo.
Iyi couple izwi nka ‘Bennifer’ kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye, bakaba barashyingiranywe mu mategeko i Las Vegas muri Nyakanga 2022 maze mu kwezi kwakurikiyeho bakora ubukwe bw’agatangaza muri leta ya Georgia.
Urukundo rwabo rwatangiye nyuma y’uko bahuye muri 2003 barimo gukora kuri filimi yitwa Gigli. Bari bateganyije gushyingirwa muri uwo mwaka, ariko mu 2004 bahagarika urukundo rwabo.
Iyi nyandiko isesa gushyingiranwa kwabo yari iteganyijwe gushyikirizwa urukiko muri Mata uyu mwaka ariko yashyikirijwe urukiko kuri uyu wa 20 Kanama, umunsi w’isabukuru y’ishyingirwa ryabo.
Ubukwe bwabo bwabaye tariki 20 Kanama 2022 ku rugo rwa Affleck muri leta ya Georgia.
Jennifer Lopez amaze gushakana n’abagabo bane, uhereye mu 1997 ubwo yabanaga na Ojan Noa bagatandukana mu 1998. Mu mwaka wa 2001 yaje gushakana na Cris Judd batandukana muri 2003. Bidatinze yahise ashakana na Marc Anthony kuva muri 2004 kugeza 2014 aho babyaranye impanga ebyiri.