Buri mwaka taliki ya 15 Kanama, ni italiki ikomeye kuri buri mukirisitu Gatolika. Uyu munsi ufatwa nk’ukomeye cyane aho baba bizihiza ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikira Maliya (Assomption)
Kuri uyu wa Kane Abakirisitu barenga 60.000 baturutse hirya no hino ku Isi bateraniye ku Ngoro ya Bikiramariya i Kibeho guhimbaza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya.
Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Célestin Hakizimana.
Kuri uyu munsi ukomeye wizihizwa ni Isi yose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo.
Mu Rwanda uyu munsi wizihirizwa ku butaka butagatifu i Kibeho, aho Abakirisitu bemeza ko amabonekerwa yahabereye ari igihamya y’uko Bikiramariya ari mu ijuru.
Mu mwaka wa 1981 nibwo amabonekerwa ya mbere yabereye i Kibeho ku mukobwa witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mere du Verbe, nyuma hakurikiraho Mukamazimpaka Anathalie na Mukangango Marie Claire.
Kuva iki gihe aha i Kibeho hahise hafatwa nk’ahantu hadasanzwe ku bakirisitu cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika.