Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangije ibikorwa byo gusazura igihingwa ngengabukungu cya Kawa .
NAEB igaragaza ko hafi 30% by’ikawa ihinze hirya no hinomu gihugu , ibiti byayo bishaje kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama , ubwo hatangizwaga gahunda yo gusazura kawa hirya no hino mu gihugu mu turere turimo Karongi , Huye nahandi hera Kawa , aho abahinzi bigishwa uko gusazura iki gihingwa ngengabukungu
Bamwe mu bakora umwuha w’ubuhinzi bw’ikigihigwa bemeza ko ibi bikorwa byo kugisazura bizabongerera umusaruro.
Mu karere ka Huye kimwe no mu tundi turere tweramo Kawa hirya no hino mu gihugu, naho hatangijwe ubukangurambaga bwo gusazura iki gihingwa ngengabukungu cya Kawa.
Abahinzi ba kawa nabo bagaragaza ko hari ibiti bya kawa bafite byari bimaze iyi myaka isaga 30 ku buryo bitari bigitanga umusaruro.
NAEB igaragaza ko kuri ubu igiti kimwe cya kawa hasarurwaho impuzandengo y’ibilo bibiri (2kg), mu gihe intego ari uko nibura ku giti kimwe hasarurwaho ibilo bine nyuma yo gusazurwa.