Mu bugenzuzi bumaze igihe bukorerwa amadini n’amatorero, Itorero ‘Ebenezer Rwanda’ ryahagaritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, nyuma y’uko rigaragayemo ibibazo birimo amakimbirane, no kuba ridafite icyerekezo gifatika.
Binyuze mu ibaruwa RGB yandikiye ubuyobozi bw’iri torero tariki 27 Nyakanga 2024, yagaragaje ko Itorero Ebenezer ryagaragayemo ibibazo binyuranye birimo ibyigeze kuvugwa byo gushaka kugurisha urusengero rwaryo byari bigiye gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RGB kandi yavuze ko iri Torero ryagaragayemo amakimbirane ari muri bamwe mu bayobozi n’abakristu baryo, ndetse yakomeje kugenda azamuka uko ibihe byagiye bitambuka.
Ni mu gihe kandi mu bugenzuzi bwa RGB yasanze abayobozi b’iri Torero, badafite ubumenyi n’impamyabushobozi mu masomo y’iyobokamana, bigomba kuba byujujwe n’abari ku rwego rw’ubuyobozi mu madini n’amatorero.
Itorero Ebenezer Rwanda rifunze nyuma yo gufungwa kw’itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda kubera gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane y’urudaca mu bakristo bikababuza ituze n’umudendezo