Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwamaze gufunga ibikorwa by’itorero umuriro wa Pentekote mu Rwanda kubera kudakurikiza gahunda za leta, gucamo ibice no kubiba amacakubiri ndetse n’amakimbirane ahoraho mu Bakristo ba ryo.
Iri torero rifunzwe nyuma y’uko bamwe mu bakristo baryo bandikikiye ibaruwa urwego rw’igihugu rw’imiyoborere bavuga ko ibikorwa rikora bibangamiye gahunda y’ubumwe, ituze n’umudendezo by’abakristo.
Ku wa 30 Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille uyoboraga iri torero rumumenyesha ko itorero ayoboye rihagaritswe.
RGB ivuga ko ifunze imikorere y’iritorero nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bikorwa byaryo ryagaragaje ibibazo by’imikorere bitandukanye.
Bimwe mu byagendeweho harimo
gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo bagize Itorero ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze.
Harimo kuba zimwe mu nyigisho z’Itorero ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage.
Harimo kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.
Harimo kuba Ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.
Harimo kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu mategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro.
RGB ivuga ko yamaze gufunga imikorere y’iri torero haba ku cyicaro n’amashami yaryo yose mu gihugu.
Itorero umuriro wa Pentekote ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021 yari yiyomoye kuri ADEPR.