Intara y’Uburengerazuba yatangaje ko hamaze gufungwa insengero 1393 zagaragaye ko zitujuje ibisabwa mu bugenzuzi bumaze iminsi bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB n’inzego z’ibanze.
Muri iyo Ntara kandi hafunzwe ubuvumo abantu basengeragamo 10, n’ahandi harimo mu mashyamba no mu mazi 53.
Izi nsengero zifungiwe imiryango nyuma y’umukwabo Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu ikomeje gukora hagenzurwa ndetse hanafungwa insengero zitujuje ibisabwa.
Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ibi bikorwa bikorwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’ Abanyarwanda.
RGB kandi itanga umuburo ku bantu basengera ahantu ashobora gushyira ubuzima bwa bo mu kaga harimo mu misozi, mu buvumo, mu bitare, mu mazi ndetse n’ahandi hateza n’impanuka ko batazihanganirwa .
Kuri ubu hamaze kubarurwa ahantu hashyira ubuzima bw’abatu mu kaga (ubuvumo) hasaga 108 .
Kugeza ubu ntiharatangazwa umubare w’insengero zimaze gufungwa mu gihugu cyose nyuma y’uko mu karere ka Musanze hamaze gufungwa izigera ku 185 mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo ari 582 .
RGB itangaza ko ibi bikorwa kandi bikomeje mu gihUgu hose.