Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko ibikorwa byo gufunga insengero zitujuje ibisabwa bikorwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’ Abanyarwanda
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, aganira na RBA yagarutse ku biri kugenderwaho hagenzurwa ndetse hanafungwa insengero zitujuje ibisabwa.
Ati “[…] Twabonye abantu benshi basengera ahantu hatemewe ndetse hagashyira ubuzima bwabo mu kaga. Mwagiye mubona abantu bapfira ahantu rimwe na rimwe hadashobotse. Ariko uretse n’ibyo, twagira ngo tunarebe niba koko ibyo twavuganye byarakozwe. Niyo mpamvu twavuze tuti reka twongere dukore ubugenzuzi, niba abafite ibyo basabwe barabikoze ndetse turebe niba hataba hari ibyavutse nyuma ndetse no gukumira ko ibintu bidasobanutse byakomeza gukorwa ahantu hasengerwa.”
Akomeza avuga ko abantu badakwiye gusengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “Hari aho ugera ugasanga abantu barahasengera ariko nta rusengero ruhari, abantu basengera mu misozi, mu buvumo, mu bitare, mu mazi ndetse n’ahandi hateza n’impanuka. Ubu tumaze kubarura ahantu asaga 108 hameze gutyo.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi avuga ko nta dini cyangwa itorero rifitanye ikibazo na leta bityo ibiri gukorwa byubahirije amategeko.
Ati “ Nta dini rifite ikibazo cy’imikoranire n’inzego za leta, ni ibyemezo bisanzwe biriho. Niyo mpamvu uganiriye n’abayobozi b’amadini n’amatorero ntabwo yose afite ibyo bibazo. Abafite ibyo bibazo ni abadafite ibisabwa kandi abatabifite tubasaba ko babishaka, abatazabishaka bazaba bahisemo kutazakora uwo murimo.”
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itangaza ko hamaze kubarurwa ahantu hatandukanye 108 ( ubutayu) hasengerwa n’abakirisitu ariko hatujuje ibisabwa ndetse hashyira ubuzima bw’ahasengera mu kaga.
Kugeza ubu ntiharatangazwa umubare w’insengero zimaze gufungwa mu gihugu cyose nyuma y’uko mu karere ka Musanze hamaze gufungwa izigera ku 185 mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo ari 582 .