Ishyirahamwe ry’umukino wa amagare mu Rwanda FERWACY ku nshuro ya mbere ryatangije isiganwa ry’abakiri bato ryiswe “Rwanda Junior Tour” riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 1-3 Kanama 2024,
Iri siganwa riritabirwa n’abakiri bato bari bagati y’imyaka 17 na 19, hagamijwe gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akorwa iminsi irenze umwe.
Ni irushanwa rigamije kuzamura impano z’abakiri bato bakazavamo ibihangange mu mukino w’amagare ku Isi.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa , abasiganwa barahaguruka kuri BK Arena saa Munani z’amanywa, bakore intera y’ibilometero 81 bisorezwa i Rwamagana.
Ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama, abazasiganwa bazasiganwa n’igihe buri umuntu ku giti cye, guhera saa Yine za mu gitongo, aho bazazenguruka mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera ya kilometero 4,6.
Naho Ku mugoroba, guhera saa Kumi, bazakina isiganwa ryo mu bwoko bwa ‘Criterium’, bazenguruke intera ya kilometero 1,9 inshuro 18.
Ku wa Gatandatu mu gitondo, tariki ya 3 Kanama 2024, guhera saa Tatu n’Igice, abakinnyi bazahaguruka i Rwamagana, bakora intera y’ibilometero 79,5 izasorezwa kuri BK Arena.
Muri iri rushanwa hazatangirwamo ibihembo birimo umwenda w’umuhondo ku mukinnyi uzahiga abandi, uw’umukinnyi uzamuka kurusha abandi, uwahize abandi mu kunyonga igare ahatambika n’uwegukanye buri gace.
Abakinnyi 47 bo mu makipe atandukanye ni bo biyandikishije mu ngimbi.
Amakipe azitabira iri rushanwa arimo Les Amis Sportifs, Karongi Vision Center, Kayonza Young Stars Cycling Center, Benediction Club na Cine Elmay Cycling Club.
Hari kandi Muhazi Cycling Generation, Cycling Club for All, Nyabihu Cycling Team, Inovotec, Kangaroo, Sina Gérard na Kigali Cycling Club.
Biteganyijwe ko aya makipe yose azakurikiza amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)