Insengero 185 zo mu Karere ka Musanze, zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa birimo kuba zidafite imirindankuba, izidafite isuku, iziyoborwa n’abayobozi batabifitiye ubumenyi n’ibindi.
Ni nyuma y’igenzura ryakozwe n’Akarere ka Musanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwasanze mu nsengero 282 zagenzuwe muri 317 zibarizwa muri aka Karere , 185 nizo zafatiwe umwanzuro ko ziba zifunzwe kugira ngo zuzuze ibisabwa zongere gukomorerwa nyuma yo gusuzumwa bakareba ko zakosoye ibyo zisabwa..
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, avuga ko iyi myanzuro yafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage hirindwa bimwe mu bibazo biterwa no kutuzuza amabwiriza yashizweho na RGB.
Yagize ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu, ikigamijwe kandi ni no kureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi kuko umuntu ujya kwigisha abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”
Yakomoje kandi kubashyira ubuzima bwabo mu kaga bagasengera ahantu hatemewe kubera imyizerere
Ati “Ntitwakwirengagiza ko hari n’abandi baba basengera ku misozi bagiye mu buvumo ahantu badashobora kujyamo ariko kubera ko yizera ko agiye gusenga akajyamo kandi ashobora guhuriramo n’ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga, ibyo byose nibyo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye nabyo aho habe hafungwa.”
Ni mu gihe ariko bamwe mubayobozi b’amadini bavuga ko amabwiriza yashyizweho na RGB akwiye kunyuranya insengero zo mu byaro n’izo mu mijyi harebewe ku kibazo cyo kutanganya ubushobozi .
Umuyobozi w’Itorero Evangelical Restoration Church rikorera i Musanze akaba n’umujyanama mu Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) mu Ntara y’Amajyaruguru, Matabaro Mporana Jonas, we avuga ko “insengero zikwiye kuzuza ibisabwa ariko ko hakwiye kubaho umwihariko w’abantu kuko ibisabwa mu mijyi biba bidashobora guhura n’ibyo mu byaro kubera imiterere n’ubushobozi”.
Muri rusange akarere ka Musanze kabarizwamo insengero 317 z’amadini atandukanye.