Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly yasabye Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumva no kwakira ubujurire bwe ku bihano yahawe byo gufungwa imyaka 20 ahamijwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana b’abakobwa n’abagore.
R. Kelly, urukiko rwahamije ibyaha byo gufata ku ngufu no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’imyaka 14 yifuza ko yakurirwaho ibi bihano kuko ngo yakatiwe binyuranyije n’amategeko.
Mu 2022 ni bwo urukiko rukuru rwa North Carolina rwahamije R. Kelly ibyaha byo gufata ku ngufu, abakobwa bataruzuza imyaka 18 bagera muri 4 hamwe n’abagore babiri. Yahise akatirwa imyaka 30 y’igifungo.
Mu 2023 kandi yahamijwe n’urukiko rukuru rwa Chicago ibyaha bisa n’ibi rwemeza ko uyu muhanzi ahita akatirwa igifungo cy’imyaka 20.
Umwunganira mu mategeko Jennifer Bonjean aganira na CNN yashimangiye impamvu y’iki cyifizo cy’ubujurire bwe ko igihano yahawe hari uburyo kinyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: ”Robert yasabye gukurirwaho igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe binyuranyije n’amategeko.”
R.Kelly ni umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya ‘R&B’akaba n’umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi w’amafilimi. Yahoze ari umwe mu bafite izina ryubashywe ku Isi, gusa ibye bikaza kujya irudubi nyuma y’aho yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana n’abakobwa n’abagore yari amaze igihe akurikiranyweho.