
Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko we n’umuryango we bashyigikiye kandidatire ya Kamala Harris ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: “Muri ibi bihe by’ingenzi ku gihugu cyacu, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo atsinde mu Ugushyingo. Twizeye ko mutwiyungaho.”
Ibi abitangaje nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, atangaje ko yafashe umwanzuro wo kutaziyamamaza mu matora ya Perezida, yahise inshingano aziharira Kamala Harris wari Visi-Perezida we, ngo azahagararire ishyaka ry’ Abademokarate ahangana na Donald Trump w’Abarepubulikani.
Kamala Harris wemejwe bidasuburwaho n’ishyaka rye ry’Abademokarate ko azarihagararira mu matora w’umukuru w’igihugu yo muri Ukwakira uyu mwaka aherutse gutangaza ko azanye imigambi mishya irimo kunga ishyaka rye , kunga igihugu ndetse no dutsinda Trump .
Kamala ukomeje kugaragarizwa ikizere n’abatari bake barimo abo mwishyaka rye , kuri ubu ibikorwa biragaragaza ko ari imbere ya Trump wigeze no kuyobora iki gihugu ndetse ko ashobora no kuzegukana intsinzi .
Kuva Joe Bideni yatangaza ko aretse kwiyamamariza kuba perezida, miliyoni z’Amadorari zimaze kwisuka zitangwa nk’impano yo gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Harris
Ni mu gihe Trump nawe akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse agaragaza intege nke za Kamala Harris nk’umugore wa mbere mu mateka uzaba uyoboye Amerika aramutse atsinze aya matora.
