Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania.
Itangazo Simba SC yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga, rigaragaza ko Uwayezu azatangira izi nshingano ku wa 1 Kanama 2024 , asimbuye Imani Kajula wari uherutse kwegura.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze iminsi mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, izagaruka muri iki gihugu tariki ya 31 Nyakanga 2024 yitegura umukino wa gishuti ifitanye na APR FC kuri “Simba Day” uteganyijwe tariki ya 3 Kanama, ukazakinwa Uwayezu François Régis ari mu nshingano nshya.
Uwayezu yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse yigeze kuba umutoza w’abana mu kipe y’Ingabo
Uwayezu kandi afite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.
Anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi.
Muri Kamena 2023 ni bwo Uwayezu Francois Regis yagizwe Chairman wungirije wa APR FC asimbuye Brig Gen Firmin Bayingana.
Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda.