Kuri cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga, i Kinshasa, havumbuwe imirambo ibiri itaramenyekana imyirondoro .
Amakuru avuga ko aba bantu bishwe n’abagizi ba nabi .
Perezida w’ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga muri Kongo (ACCO), Jean Mutombo, yemeza ko iyi mibiri ari iy’abashoferi bishwe n’abambuzi bibye imodoka zabo.
Ibi abitangaza aggendeye ku ruhererekene rw’ubwicanyi bwakorewe abashoferi bwabaye mu by’umweru bibiri bishize
Kuri ubu hakomeje iperereza kugirango hamenyekane imyirondoro y’ababantu ndetse n’ibyo bakomeje kuzira