Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago mu biganiro bitandukanye akorera ku muyoboro wa YouTube yasubiranye uyu muyoboro we nyuma y’uko RIB yinjiye muri iki kibazo
Mu ntangiriro za Nyakanga havuzwe amakuru y’iyibwa rya shene ye izwi nka Yago Tv Show igahindurirwa amazina ikitwa Mr Give Away n’uwari wayibye .
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024 , yatangarije abakunzi be ko yamaze gusubirana Shene ye ya Yago Tv Show nyuma yo kwibwa .
Ni mu gihe kugeza ubu hataramenyekana uwagize uruhare mu gukora ubu bujura bukoreshejwe ikoranabuhanga .