Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava muri filime zitandukanye, ni umwe mu basitari bakomeye bakunze kugarukwaho ko bakuze ariko banze gushaka abagore Kandi batabuze ubushobozi.
Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda Gratien yashimangiye ko nawe yabaye mu bihe by’urukundo ruryoshye, arakunda kandi arakundwa.
Ati “Narakunze, ndakundwa ariko bitarambye cyane. Kubera ko ubuhanzi bwanjye bwabaye nk’ubuntwara cyane. Nabyo byazamo, reka mbivuge gutyo.”
Yavuze ko mu byamugoraga harimo guharira uwo bakundanaga umwanya wose nkuko abishatse .
Ati “Ugasanga arakubaza ati kuki se wagiye? Ugataha ugahita ujya mu buriri ntumvugishe, nabyo ntabwo nakubeshya.”
Avuga ko uwo mukobwa bakundanye mu gihe kitageze ku myaka ibiri. Kandi ahamya ko yakunzwe n’inkumi zinyuranye nubwo urukundo rutarambye.
Ati “Narakunze, ndagukundwa, mvuga imitoma, ndaririmba kuri Gitari, Yesu wee, ndasohoka, ndasohokanwa. Karahanyuze.”
Uyu mukinnyi wa filime ukunze kubazwa kenshi n’itangazamakuru igihe azashakira avuga ko atariwe ugena igihe cyo gushaka kwe azashaka Imana n’ibishaka cyangwa ntashake.
Yavuze ko kuva yatangira kubona abantu bamuhozaho igitutu cyo gushinga urugo, hari n’abandi barimo inshuti ze bamwemereye intwererano. Iyo akoze neza imibare, asanga zimaze kugera kuri Miliyoni 5 Frw.
Ati “Hari abambwiye ngo wowe gira vuba Miliyoni 1 Frw iri aha. Mwitonde, nzagaruka aha mbavuga. Iyo mbaze nsanga maze kwakira Miliyoni 5 Frw.”
Abajijwe igihe azakorera ubukwe yavuze “ni vuba mutegereze Nyagasani agobore’. Ati “Iyaba kurongora byari uyu munsi, bishoboka nyine ako kanya, nkora ako kanya nk’uwapfa ejo, ariko nkakora ibiramba nk’uzarama imyaka 1000