Umunyamidelikazi akaba n’umukinnyi wa filimi Julia Fox , uri mu bagezweho muri Amerika, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko asigaye yikundira abo bahuje igitsina, ko abagabo yabazinutswe.
Julia Fox wakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Kanye West, avuga ko byamutwaye imyaka igera kuri 2 kugira ngo agaragarize abantu barimo n’inshuti ze ibyiyumviro agirira abakobwa bagenzi be .
Ibi yabitangarije abakunzi be abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok, akoresheje amashusho yasubije abahora abamubaza impamvu nta mukunzi afite.
Yagize ati: ”Mbamenere ibanga, ni ukuri maranye iminsi ku mutima, ntabwo ngikunda abagabo. Oya, nsigaye nkunda abakobwa. Ndi umu Lesbian kandi maze igihe mbihisha ariko ni ko kuri kwanjye”.
Yakomeje agira ati: ”Nari maze imyaka 2 yose nta mukunzi w’umugabo mfite kubera ko muri iyi myaka aribwo nasobanukiwe ko nkunda abakobwa cyane kurusha abagabo, ariko natinyaga ko nimbivuga abantu bazantererana. N’undi wese ugihisha ukuri kwe namushishikariza kubaho ubuzima bwe atitaye kuba sosiyete yamwakira cyangwa yamwanga”.
Julia Fox w’imyaka 34 yamamaye muri filime nka ‘Uncut Gems’. Muri 2018 yarushinze n’umugabo witwa Peter Artemiev baza guhana gatanya mu 2020 bamaze kubyarana umwana w’umuhungu. Muri 2021 yagiye mu munyenga w’urukundo n’umuraperi Kanye West kugeza muri Werurwe ya 2022.