Ikipe y’ingabo z’igihugu APR Fc yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho igiye muri Tanzaniya gukina CECAFA Kagame Cup, izatangira ku munsi w’ejo tariki 9 Nyakanga 2024.
APR FC biteganyijwe ko izakina kuri uyu wa kabiri saa mbili z’ijoro na Singida Black Stars Fc yo muri Tanzaniya.
APR Fc yerekeje mu gihugu cya Tanzania nyuma yo guha ikaze abakinnyi bagera kuri batatu izifashisha muri uyu mukino no mu yindi iteganya.
APR Fc ibarizwa mu itsinda c aho iri kumwe na SC Villa yo muri Uganda , Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Mereik Bentui ya Sudan y’Epfo.
Imikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup yaherukaga gukinwa mu 2021 ubwo cyegukanwaga na Express yo muri Uganda itsinze Nyasa Big Bullets yo muri Malawi igitego 1-0.
Byari byitezwe ko igikombe cya CECAFA Kagame Cup kizakinwa umwaka ushize wa 2023 ariko kiza gusubikwa bitewe n’andi marushanwa menshi ya CAF na FIFA yari ahari.