Abantu banshi bakomeje kutavuga rumwe ku mikoreshereze ya Camera zashyizwe ku mihanda na polisi y’igihugu mu rwego rwo kugenzura umuvuduko wagenwe, uko ukoreshwa n’abatwara ibinyabiziga.
Polisi y’igihugu ivuga ko izi camera ari urugero rwiza rw’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye iby’imikoreshereze y’izi camera n’icyo zigamije.
Ati: “Hashingiwe ku mikoreshereze yazo hari ubwoko bubiri bwa camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga; camera zishinze ku muhanda, benshi bakunze kwita ‘Sophia’ na camera zimurwa n’abapolisi bari ku kazi. Izi camera zishyirwa mu ntera ya metero nkeya uturutse ahari icyapa kigaragaza umuvuduko ntarengwa wateganyijwe, zigahana abatwaye ibinyabiziga barengeje uwo muvuduko.”