Kipe y’igihugu amavubi yisanze mu itsinda D ihuriyemo n’amakipe y’ibihugu birimo Nigeria , Benin ndetse na Libya mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika 2025
Ikipe ya Nigeria niya Benin zongeye kwisanaga mu itsinda rimwe n’amavubi nyuma y’uko zisanzwe ziri kumwe mu itsinda rimwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 .
Amakipe y’ibihugu 48 yagabanyijwe mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane, abiri ya mbere azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35.
U Rwanda rwari mu gakangara ka kane ari na ko ka nyuma kabarizwagamo ibihugu bine byaciye mu majonjora y’ibanze ari byo Tchad, Eswatini, Liberia na Sudani y’Epfo.
Ibindi bihugu biri muri ako gakangara ni Centrafrique, Niger, Gambia, u Burundi, Éthiopia, Botswana na Lesotho.
Iri rushanwa riheruka gukinwa hakinwa Igikombe cya Afurika 2023 cyakinwe hagati ya Mutarama na Gashyantare 2024 cyegukanwa na Côte d’Ivoire yari yacyakiriye itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.