Umwongereza Mark Cavendish w’imyaka 39 kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Nyakanga 2024 yongeye kwegukana agace ka 5 ka tour de France aca agahigo ko kuba uwambere utwaye uduce twinshi muri iri siganwa.
Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Astana yo muri Qazaqstan muri iri siganwa, amaze kwegukana uduce tugera kuri 35.
Ni nyuma y’uko yegukanye agace kavaga Saint Jean de Maurienne kerekeza Saint Vulbas ku ntera y’ibilmetero 177.4 akoresheje iminota 8 n’amasegonda 46.
Tadej Pogačar wari wambaye umwenda w’umuhondo ntabwo yabonetse mu bakinnyi 10 ba mbere gusa ntibyatumye atakaza umwanya we kuko Cavendish yamurushaga ibihe byinshi.
Biteganyijwe ko agace ka Gatandatu kazava Mâcon kerekeza Dijon ku ntera y’ibilmetero 163.5, ikazarangwa n’ahantu h’umurambi cyane ndetse metero 800 za nyuma hazaba hatambika.