Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko hari bimwe mu byangwombwa byayo bigiye kujya biboneka ku rubuga rw’Irembo bitagoye umuturage.
RIB ivuga ko ibyangombwa birimo icy’imyitwarire myiza cyatangwaga n’umugudu, guhera tariki 8 Nyakanga 2024 kiziyongera ku byangombwa bitangwa n’irembo.
Umudugudu watangaga icyangombwa cy’imyitwarire hashingiwe ku myitwarire y’uwugisaba aho atuye.
Ibindi byangombwa RIB yashyize ku rutonde bizajya bitangirwa ku rubuga rw’Irembo harimo icyangombwa cy’imenyekanisha ry’ibyabuze cyangwa ibyibwe, icyangombwa cyo kohereza umurambo mu mahanga n’icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha.
RIB yerekana ko abaturage byabafataga umwanya wo kujya gushaka ibi byangombwa ku masitasiyo ya RIB ariko guhera ku itariki yavuzwe haruguru bizorohera buri wese ku bibona.
Ikoranabuhanga ni kimwe mu bimaze kugeza ku rwego rushimishije serivise zimwe na zimwe zitangwa mu Rwanda.