Ubuyobozi bw’ikigo cy’ ubwiteganyirize RSSB bivuga ko umwaka wa 2025 zimwe muri serivise z’ubuvuzi zizaba zitangirwa ku ikorana buhanga .
Umuyobozi mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro , agaragaza ko mu kwezi kwa gatandatu ku mwaka utaha hazagaragara impinduka , zimwe muri serivise z’ubuvuzi zitazaba zigikoreshwa hakoreshejwe impapuro .
Ati “turashaka gushyira mu ikoranabuhanga serivise zose za RSSB, twizera ko muri 2025 aho gahunda ya RSSB 2020/2025 n’impinduka zose tuba twaraganiriye mbere zigomba kuba zarakozwe aho serivise zose za RSSB zigomba kuba zikoresha ikoranabuhanga”.
Kuri ubu abantu bagaragaza ko ikorana buhanga rigeze kure bityo bitakiri ngimbwa ko umuntu agana umuganga yikoreye impapuro
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka ine ishize abantu bangana na miliyoni 6 ku isi bitabiriye ikoranabuhanga muri serivisi z’ubuvuzi, ni mu gihe mu myaka 8 yari yabanjirije uwo mwaka izi serivisi zari zimaze kwitabirwa n’abagera kuri miliyoni 5.