Ikipe y’ingabo z’igihugu APR Fc yahaye ikaze umukinnyi w’umusatirizi imbere mu kibuga ukomoka muri Brazil Juan Baptista nk’umukinnyi mushya iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukinnyi yagaragaye mu birori byo gutaha ku mugaragaro stade Amahoro ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 , umuhango iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanaboneyemo itsinzi y’umukino wa gishuti yakinnye na Police Fc .
APR Fc yatsinze Police Fc igitego 1-0 yegukana igikombe cyo gutaha iyi stade.
Uyu musore w’imyaka itagera kuri 23 , yari azanzwe akina mu cyicyiro cya 4 muri Brazil.
Ikipe ya APR ikomeje kwigwizaho abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye bo kuyifasha mu mwaka w’imikino utaha.
Ni mu gihe yari herutse kugura umukinnyi w’Umunye Ghana Daud Yussif.