Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga Richmond Lamptey nk’umukinnyi mushya.
Amakuru avuga ko uyu munya Ghana azajya ahembwa akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 7 FRW.
Richmond yasinye amasezerano n’ikipe y’ingabo z’igihugu y’imyaka ibiri muri iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu Rwanda.
Ibinyakakuru byo muri Ghana byanditse ko yaguzwe ibihumbi $150 arenga gato miliyoni 200 FRW.
Richmond yari amaze imyaka 3 akinira Asante Kotoko S.C y’iwabo, nubwo yagize imvune nyinshi yabaye inkingi ikomeye ubwo iyi kipe yatwaraga shampiyona ya 2021