Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko ku wa 26 Kamena 2024, rwahamagaje Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, kugira ngo abazwe ku byaha akurikiranweho hanyuma agataha.
RIB ivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyo aregwa ariko akaza gutaha nk’uko n’Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yabitangaje.
Ati: “Nibyo koko uwitwa Nyarwaya yitabye Ubugenzacyaha arabazwa arataha. Iperereza rirakomeje kugira ngo tubashe kumenya ukuri kw’ibyo aregwa”.
Yago yitabye RIB nyuma y’uko hagaragaye umukobwa bivugwa ko bakundanye witabaje RIB kubera ibikangisho akomeje kumushyiraho birimo kumusebya.
Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga avugwaho kukanyuzaho mu rukundo na Yago mu gihe kirenga umwaka.
Avuga ko uyu musore aherutse kumwoherereza ubutumwa bumukanga amubwira ko azamumena umutwe ndetse akazanashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.
Munezero Rosine akomeza agaragaza ko atazi igihe ayo mafoto yaba yarafatiwe ndetse ko akomeza kumukangisha gushyira ahagaragara iby’icyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa muri Nigeria avuga ko yakurikiranyweho ndetse akagihanirwa igihano cy’umwaka n’igice mw’igororero rya Mageragere.