Mu ijoro ryo ku wa mbere abantu batamenyekanye bateye amabuye ku biro by’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Iwacu, ibiro biherereye mu mujyi wa Bujumbura.
Ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwavuze ko bwagabweho igitero cy’iterabwoba gikoreshejwe amabuye hejuru y’inzu ariko polisi iragihosha.
Amabuye yatewe hejuru y’inyubako ikoreramo icapiro iri hafi y’inyubako y’ubwanditsi bukuru.
Umuyobozi wungirije ushinzwe icapiro ry’iki gitangazamakuru Abbas Mbazumutima, yavuze ko gutera amabuye byatangiye ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kureba ibyabaga.
Ati: “Hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba. Nari nkiri mu biro nkosora inkuru zimwe. Abashinzwe umutekano bambwiye ko hari abagizi ba nabi badasanzwe baje.”
Abbas Mbazumutima yasabye Inama y’igihugu ishinzwe itangazamakuru (CNC) guhamagarira abantu gutuza no kubaha ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.