Tanasha Donna Oketch wamenyekanye nka Tanasha Donna uri mu bagore bubatse izina ku mbuga nkoranyambaga, akaba umunyamideli ubifatanya n’ubuhanzi yageze i Kigali aho yitabiriye ibitaramo bibiri agiye kuhakorera ku nshuro ye ya mbere.
Ageze i Kigali nyuma yo gutegerezwa n’Abanyamakuru ndetse n’abari bamutumiye ku wa 19 Kamane 2024, ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe amaso agahera mu kirere .
Nyuma yo kubura kwe yaje gutangaza ko habayeho kwibeshya amasaha y’urugendo yagomba kugirira i Kigali.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 21 Kamena 2024 Tanasha Donna ataramira muri ‘The B Lounge’ i Nyamirambo, aho kwinjira ari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we arishyura ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo ubundi aka baririmbira indirimbo ze ziganje kuri album ye nshya ateganya gusohora muri Nyakanga 2024.
Ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe bizaba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.