Perezida w’Afurika y’Epfo Matamela Cyril Ramaphosa uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu yarahiriye inshingano ze kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024.
Yijeje abaturage ko azaharanira iterambere ryabo, uburenganzira ku baturage bose, guteza imbere impano, ubutabera kuri bose n’ibindi.
Perezida Cyril Ramaphosa niwe uherutse gutsindira kuyobora Afurika y’Epfo ku bwiganze bw’amajwi 283, ahigitse Julius Malema wa wagize amajwi 44.
Perezida Ramaphosa w’ishyaka rya ANC (African National Congress), arahiriye kuyobora iyi manda nyuma yo kumara imyaka itanu ayobora Afurika y’Epfo .
ANC yatsinze ku majwi 40%, mu gihe yari imaze imyaka 30 ku butegetsi itsinda ku bwiganze bw’amajwi arenga 50%, kuva haba amatora ya mbere mu 1994 ubwo Nelson Mandela yatorerwaga kuyobora iki gihugu.
Iyi manda ya Kabiri ya Ramaphosa yitezweho gutanga imyanya muri Guverinoma aho biteganyijwe ko ishyaka ANC rizakorana na DA (Democratic Alliance).