Komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC yashyizeho impapuro 4800 zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka .
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona basaba NEC ko izi mpapuro zagezwa mu ntara zose z’igihugu nabo bagafashwa kwihitiramo abayobozi bifuza.
Umunyamabanga wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza avuga ko ibisabwa n’ababana n’ubumuga bwo kutabona byose byakozwe ndetse n’abatazi gusoma inyandiko batekerejweho kuzafashwa n’abo babana badafite ubumuga ariko bataragira imyaka 18 y’amavuko.
Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko izi mpapuro zamaze gukorwa igisigaye ari ukuzishyikiriza ku masite azatorerwaho hirya no hino mu gihugu.
NEC iherutse gutangaza urutonde ntakuka rw’abamerewe kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika batatu aribo Kagame Paul, Habineza Frank ndetse na Mpayimana Philippe, n’abiyamamariza umwanya w’abadepite 345 bagizwe n’abagore154 ndetse n’abagabo 191.
Kuri ubu Abanyarwanda bari kuri lisite y’itora barenga miliyoni icyenda .