Bamwe mu basengera ku musozi wa Shori wo ku ijuru rya Kamonyi muri aka Karere, bavuga ko batakitwa amazina yabo bwite kuko ngo bahamagawe n’Imana ikaza no kubaha ayandi mazina mashya.
Aho ni ku musozi uherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, muri aka Karere ka Kamonyi. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko kuri uyu musozi ubusanzwe bitemewe kuhasengera, akemeza ko ababirengaho bazakurikiranwa.
Aba baturage baganiriye n’Umunyamakuru wa Radio/ TV1 wabasanze bari gusenga ndetse bumvikana bavuga indimi n’ubuhanuzi, bavuze ko uyu musozi bawuboneyeho ibitangaza ndetse kuri ubu batakitwa amazina bahawe n’ababyeyi.
Umwe ati: “ Nitwa Byiringiro Mose, ni amazina niswe n’Imana, ay’abantu ni Jean Damascene. Imirimo dukoreshwa ni ibitangaza, twarahamagawe, duhamagarwa n’Imana, turimo turayikorera.”
Undi wahinduye amazina nawe ati: “ Kuri uyu musozi impamvu nahaje, ni uko nahabonye igitangaza cy’Imana. Nge nakize ibisazi, ndi umugabo wo kubihamya. Imana yarambwiye iti nzaguha amafaranga, n’ubwo ntayo mfite nayakoresheje, ariko yarayampaye.”
Bamwe mu baturiye uyu musozi banenga benshi mu baza kuhasengera ko bafata umwanya munini mu masengesho aho kuwumara bakora cyangwa bashakisha imirimo.