Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kamena 2024 arasura Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere mu myaka 24 ishize.
Perezida Putin arahurira na mugenzi we Kim Jong Un mu murwa mukuru Pyongyang, bagirane ibiganiro mu gihe aba bategetsi baherukaga guhura muri Nzeri 2023, aho Kim Jong Un yari yasuye u Burusiya.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zazo zo mu Burengerazuba bw’isi bavuga ko bahangayikishijwe no “gukomera kurushaho kw’umubano w’ibi bihugu byombi bifite byinshi bitumva kimwe nabo”.
Kremlin (ibiro bya perezida w’Uburusiya) bisobanura iki gikorwa nk’“uruzinduko rwa perezida rw’ubucuti”, ibinyamakuru mu Burusiya bivuga ko Putin na Kim basinya ku masezerano y’ubufatanye, arimo agendanye n’umutekano, maze bagasohora amatangazo.
Byitezwe ko Putin ajyana na minisitiri mushya we w’ingabo Andrei Belousov, ndetse na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov na minisitiri w’intebe wungirije Alexander Novak.
Mbere y’uru ruzinduko Perezida Putin yashimiye mu bihe bitandukanye Korea ya Ruguru ku “gushyigikira yeruye” Uburusiya mu ntambara burimo muri Ukraine.
Mu guhura kwabo umwaka ushize, Putin yavuze ko yabonye “amahirwe” mu bufatanye bwa gisirikare na Korea ya Ruguru, mu gihe Kim yifurije perezida w’Uburusiya “intsinzi” muri Ukraine.
Umubano w’ibi bihugu bibiri wariyongereye mu myaka ya vuba, cyane cyane kuva Uburusiya bwatera Ukraine.
Korea ya Ruguru ikeneye ubufasha mu ikoranabuhanga ryo mu isanzure, nyuma y’uko ku nshuro ya kabiri kohereza icyugajuru cy’ubutasi kuri ‘orbit’ – ikeneye n’ibiribwa, ibitoro, n’amadevize.
Mu gihe Uburusiya na bwo bwugarijwe n’ubucye bw’intwaro ku ntambara burimo muri Ukraine.
Ubutegetsi bw’i Washington na Seoul bushinja ubwa Pyongyang guha Moscow intwaro za muzinga n’ibindi bikoresho, nayo igahabwa ibiribwa n’ikoranabuhanga.
Uburusiya na Korea ya Ruguru byombi bihakana ko hari uguhahirana nk’uko gukorwa.
Nyuma ya Korea ya Ruguru, byitezwe ko Putin asura Vietnam, igihugu cy’igikomuniste n’inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, aho abategetsi b’ibihugu byombi byitezwe ko bazaganira ku ngingo nk’ubucuruzi.