Mu karere ka Rubavu, Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza MINEMA, kuri uyu wambere tariki 17 Kanama yakomoreye abaturage bari bafite inzu z’ubucuruzi zari zarafunzwe kubera ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya mu mwaka wa 2023.
Ibi byavugiwe mu nama yahuje MINEMA, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ndetse n’abaturage bari barafungiwe amazu bo mu mirenge ya Mahoko na Kabirizi.
Ministiri Maj Gen(Rtd) Albert Murasira yabwiye abaturage ko ubu bemerewe gukora amasuku ku nzu zabo zari zarafunzwe bagakomeza ibikorwa by’ubucuruzi byari byarahagaritswe n’ibiza.
Ati: “Ubu mwakora isuku mu nyubako, mugatangira gukora, mukiteza imbere nk’abandi”.
Yakomeje avuga ko kugira ngo hafatwe ingamba zo gukomorera abaturage hashingiwe ku bikorwa by’ubutabazi byakozwe birimo urugomero rwubatswe kuri Sebeya ndetse n’ibikuta bikumira ingufu z’amazi yateraga mu nzu z’abaturage agateza ibyago birimo no kubura ubuzima.
Maj Gen(Rtd) Murasira yakomoje ku baturage bagizweho ingaruka n’ibiza basaga ibihumbi bitanu bagikodesherezwa ko bazasubizwa mu byabo aho bari batuye vuba aha.
Bamwe mu baturage bakomorewe imirimo y’ubucuruzi bakoreraga mu mazu akaza gufungwa kubera Ibiza bagaragaje ibyishimo batewe no kongera gukorera mu mazu yabo.
Mukakamali Olive yashimiye ubuyobozi bwiza bwongeye kubatekerezaho bakaha uburenganzira bwokongera gushaka imibereho mu byabo.
Ati: “ Ubuzima bwari bukomeye cyane kuko nari mpafite amazu y’imiryango 7, niho nakuraga amafaranga y’ishuri ry’abana ndetse n’inzara yari ituri nabi”.
Munyaneza Vincent wari ufite akabari kari kamaze umwaka gafunze muri santire ya Mahoko yavuze ko byari ikibazo kwishyura ideni rya bank udakora.
Ati: “Twashakishije izindi nzira zo kwishyura indeni rya bank ariko ntibyari byoroshye. Kwishyura ahantu hatari gukora byari ingorane ariko ubu turaruhutse, twiyambaje inshuti n’abavandimwe kugira ngo abana batava mu ishuri.
Kuri ubu haracyari imiryango 70 y’abaturage bahuye n’ibiza byatewe n’amazi y’umugezi wa Sebeya mu mwaka wa 2023 bagikodesherezwa, gusa akarere kavuga ko nabo baza kubona aho batuzwa vuba aha .